Print

Perezida Kagame yahishuye ikintu cyamushimishije kurusha ibindi kuri Kigali Arena

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 September 2019 Yasuwe: 2909

Muri iyi nama yitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bahoze bakina muri shampiyona ya mbere ku Isi muri Basketball ya NBA yo muri USA, ndetse n’abayikinamo ubu,perezida Kagame yavuze ko yishimiye ukuntu Abanyarwanda bari buzuye muri Kigali Arena ubwo Patriots yakinaga na REG BBC kandi bose bishyuye.

Perezida Kagame yagize ati “Mu minsi ishize amakipe y’imbere mu gihugu meza kurusha ayandi yakinnye umukino wa nyuma. Arena iruzura neza 100% kandi abaje bari bishyuye.

Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 yuzuye, nahise ntangira kwibaza nti ni kuki tutubatse Arena yakira abantu ibihumbi 15, kuki tutubatse iyakira ibihumbi 20? Urabibona ko abantu banyotewe.’’

Iyi nama perezida Kagame yitabiriye yahuriyemo n’Umukongomani ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Didier Ilunga-Mbenga wakiniye New York Knicks, Golden State Warriors na Los Angeles Lakers. Harimo kandi Bismack Biyombo ukinira Charlotte Hornets nawe ukomoka muri RDC; Dikembe Mutombo wakiniye Houston Rockets nawe ukomoka muri RDC n’abandi.

Yitabiriwe kandi na Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri ndetse n’Umuyobozi wa NBA, Adam Silver.

Iyi nama perezida Kagame yitabiriye, yahuriranye n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kuba ku nshuro ya 74.



Perezida Kagame yishimiye kubona Kigali Arena yuzuye kandi abantu bishyuye