Print

Mbere y’uko Maya ajya muri Thailand yabanje gusaabana na Kayitare Wayitare Dembe basangira n’urwagwa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 September 2019 Yasuwe: 4333

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Nzeri mu masaha ya saa cyenda z’amanywa nibwo Maya yafashe indege yerekeza mu gihugu cya Thailand aho agiye kumarayo igihe kingana n’amezi atandatu mu bijyanye n’akazi,nyuma akavayo asubira iwabo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Maya mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri yari amaze mu Rwanda akaba yaragiranye ibiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda,aho bagiye bagaruka ku bihe by’ingenzi bitandukanye atazibagirwa mu Rwanda naramuka asubiye iwabo,aha akaba yaravuze ko mu byo atazibagirwa ari ibihe byiza bitandukanye yagiye agirana na Kayitare birimo no kuba ngo baritozanyije imbyino zo gushyira mu ndirimbo ye nshya.

Maya na Kayitare Wayitare Dembe bari gusangira urwagwa

Ikindi cyamushimishije cyane ngo kikanamutungura ni ukubona bwa mbere aho Kayitare Wayitare Dembe abyina,ndetse ibindi ngo atazibagirwa mu Rwanda bizajya bituma akomeza kuhakumbura harimo gutemberana na Kayitare muri Nyamirambo,kunywa bwa mbere ku nzoga y’Urwagwa irimo ubuki ari nabwo bwa mbere mu buzima bwa Kayitare nawe yari asomye ku kinyobwa gisembuye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Maya kandi akaba yarabajijwe kubyo yaba yaragiye yigira ku Muhanzi Kayitare Wayitare Dembe,avuga ko ari byinshi atabirondora ngo abivemo gusa avuga ko mu by’ingenzi,harimo kuba uyu muhanzi ngo atikunda agira umutima ufasha ndetse ko yita no ku nshuti ze.

Aha kandi Maya yagiye anabazwa ku bijyanye n’urukundo rukomeza kuvugwa hagati yabo,asubiza avuga ko atari byo badakundana ko ari Inshuti Nyanshuti ariko avuga ko ari umusore mwiza uruta abandi basore bose.

Imwe mu mafoto y’ifatwa ry’amashusho ya Kayitare yitwa Fata Ku Mano

Amshusho y’indirimbo ya Kayitare Wayitare Dembe ’FATA KU MANO’ agaragaramo uyu muzungukazi biteganyijwe ko ngo azayashyira hanze mu matariki ya mbere y’ukwezi kwa Ukwakira uyu mwaka wa 2019.


Amwe mu mafoto y’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Kayitare Wayitare Dembe


Comments

munyemana 25 September 2019

Nange nkunda URWAGWA,ariko nsomaho gake kugirango ntasinda.Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1.Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko abanyamadini benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.