Print

Perezida Sadate yahaye igisubizo abavuga ko bashobora kumuhirika ku buyobozi bwa Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 September 2019 Yasuwe: 3019

Perezida Sadate waraye asinyanye amasezerano y’ubufatanye na La Parisse Hotel azafasha abakinnyi ba Rayon Sports kuzajya bayikoreramo umwiherero ndetse n’imyitozo ngororamubiri,yavuze ko nta kintu kimuteye ubwoba ku buyobozi bwe kuko ngo nta kintu gishobora gutsinda ukuri.

Yagize ati “Nta kintu kiduteye ubwoba.Nta na rimwe ikinyo ma kijya gitsinda ukuri.Burya iyo uri mu kuri nta kintu kigutera ubwoba.Uzaterwe ubwoba nuko utari mu kuri.Ntari mu kuri naza mu banyamakuru nkababeshya,nkabaha ruswa nkababwira nti “muvuge ibi,mwandike ibi kuko turabizi ko bijya bibaho,ariko ibyo tuvuga bi ukuri,kuratuvugira ndetse niko kwatumaze ubwoba.

Komite iriho nta kibazo ifite.Iri kuzanira Rayon Sports abafatanyabikorwa benshi.Mumaze kuza inshuro nyinshi muje kureba abafatanyabikorwa.Turimo kubaka ikipe ntabwo duterwa ubwoba n’abavuga ibindi.Ku bavuga ngo bagiye guhirika komite,babibashije iyo komite n’ubundi yaba yarahirimye.Nta bushobozi babifitiye ndetse babibashije iyo komite yari kuba yarahirimye.Ntabwo baba aribo bayihiritse yaba yarahirimye kera.Reka mpumurize abakunzi ba Rayon Sports ko abakoze biriya nta bubasha bari bafite yaba mu rwego rw’amategeko n’ubushobozi no mu bintu byinshi bwo kuba bahirika komite.”

Sadate yavuze ko ibishinjwa Rutanga ko yaba yarihesheje ikarita y’umutuku bari kubyigaho ndetse ngo ibisubizo bizatangwa vuba.