Uyu muhanzi mu minsi ishize yibarutse imfura yabyaranye na Rwabuhihi Hubert [Piqué], icyakora nyuma yo kubyara , uyu musore yatangaje ko batandukanye batagikundana.
Grace ahamya ko nk’umukobwa wari ubyaye bwa mbere yari akeneye kwegera ababyeyi bakamufasha,dore ko i Kigali yibanaga ku buryo byari bigoye ko yabyara ari wenyine.
Young Grace yashimangiye ko atagikundana na Piqué yongeraho ko iby’urukundo rwabo byarangiye nyuma yo kumutera inda akamwanga ,ngo ahubwo bafatanyije urugendo rwo kurera umwana.
Uyu muhanzikazi yihaye iminsi ijana nyuma yo kubyara ubundi akabona gusubira mu muziki no mu buzima busanzwe. Iki gihe ngo ni nabwo ashobora kugaruka mu Mujyi wa Kigali.