Print

Umuhanzikazi Marina yasabye abakobwa bashaka kwinjira muri Muzika Nyarwanda kubireka

Yanditwe na: Martin Munezero 28 September 2019 Yasuwe: 5101

Umuhanzikazi Ingabire Marina uzwi nka Marina mu muziki nyarwanda avuga ko inama yagira abakobwa bashaka gukora umuziki ari uko babigendamo gake. Avuga ko babaye benshi byatuma batakaza abafana.

Uyu muhanzikazi umaze igihe gito muri muzika abona igitsina gore kitagakwiye kwinjira muri muzika ari kinshi, ngo kuko bibaye gutyo ngo byazatuma abafana Babura kubera ubwinshi bwabo ngo ahubwo bashaka ibindi bakora.

Yagize ati “Nibabireke bashake akandi kazi bakora kugira ngo badatuma ntabona amafaranga.”

Ngo hari byinshi bikenewemo abakobwa bakora aho gufata umwanya wabo bakaza muri muzika ngo kuko byatuma batakaza abafana kandi barabaye bacye.


Comments

28 September 2019

umu hanzi nimama oro butera


28 September 2019

Se marina wow ubona waragafashe?


sezikeye 28 September 2019

Nubwo atashatse kubivuga,hari ibindi bibazo abakobwa bahura nabyo muli Muzika.Nkuko benshi bagiyemo babivuga,usanga abakobwa bajya muli Muzika bahura n’ikibazo cy’abagabo bashaka kuryamana nabo.Ndetse benshi muribo bigatuma biyandarika.Urugero,umugabo iyo akubwiye ngo muzajye gukorera indirimbo I Dubai,nta kabuza muzarara muli Hotel muryamane.Ikindi kandi,usanga aba Stars hafi ya bose bajya mu busambanyi,nyamara Imana ibitubuza.Ni icyaha kizabuza ubuzima bw’iteka millions nyinshi z’abantu.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura paradizo.Ni ukutagira ubwenge nyakuri.