Print

Abakinnyi ba Rayon Sports bifatanyije n’abaturage b’I Ngoma mu muganda usoza ukwezi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 September 2019 Yasuwe: 4919

Rayon Sports imaze iminsi mu mwiherero muri aka karere ka Ngoma ko mu ntara y’Uburasirazuba,kuri uyu wa gatandatu yifatanyije n’abatuye aka karere mu muganda ngarukakwezi wakoreye mu Murenge wa Kibungo, Akagari ka Gatonde, Umudugudu wa Nyakabungo ahazubakwa amacumbi y’abatishoboye.

Abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports bishimiye uyu muganda aho bamwe bagiye bifata amashusho n’amafoto bikoreye amabuye azakoreshwa mu kubakira abatishoboye.

Rayon Sports igiye kugaruka I Kigali aho izakina umukino wa super Cup na AS Kigali kuwa kabiri w’icyumweru gitaha.