Print

Sugira Ernest yatangaje ukuntu we na Imran Nshimiyimana bicaye mu ntebe bari bateguriye perezida wa Repubulika batabizi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 September 2019 Yasuwe: 6417

Sugira yabwiye ikinyamakuru Funclub ko mu myaka mike ishize hari umunsi wari wateguwe muri Camp Kigali,nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame asaba ko batumira abakinnyi 5 bakinira ikipe y’igihugu we na Imran bisanga muri abo ariko ngo bageze muri Camp Kigali aho ibirori byari kubera bananiwe bahita bicara mu ntebe yateguriwe Perezida batabizi.

Yagize ati “Sinibuka umunsi wari wabaye nyakubahwa perezida wa Repubulika adutumira hariya muri Camp Kigali,abakinnyi 5 b’ikipe y’igihugu.Njye na Imran twicaye mu ntebe bari bamuteguriye kubera ko twari tunaniwe duhagaze cyane ariko tukabona intebe zidafite umuntu uzicayemo ariko inyuma yazo hari abantu bahicaye biturije.Twaragiye turicara,abayobozi bose baraseka.”

Sugira Ernest ukinira ikipe ya APR FC,yavuze ko yishimira ko umupira wamufashije kubona inzu abamo n’ibindi byinshi bitandukanye ndetse nta kintu kimurutira gutsinda igitego.

Sugira yavuze ko ikintu cyamubabaje cyane ari imvune aherutse kugira igatuma amara umwaka wose adakina.

Akandi kantu gasekeje Sugira Ernest yakoze ngo ni igihe akiri umwana yigeze gufata igitenge gishya umubyeyi we yari amaze kugura,akibangamo umupira wa karere.


Sugira Ernest yavuze uko we na Imran bicaye mu ntebe zateguriwe perezida wa Repubulika batabizi