Print

AS Kigali yongeye kubabaza Rayon Sports kuri penaliti iyitwara igikombe cya Super Cup

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 October 2019 Yasuwe: 3239

Rayon Sports yongeye kugaragaza urwego rwo hasi mu bwugarizi,itakaje igikombe cya kabiri mu minsi 15 gusa,bituma intangiriro z’uyu mwaka w’imikino 2019/2020 ziba mbi cyane.

Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 29 ku gitego cyitsinzwe na Bishira Latif ku mupira mwiza cyane wari utewe na Iradukunda Eric uzwi nka Radu.

Iki gitego kikimara kwinjira,AS Kigali yahise irya karungu nyuma y’umunota umwe irishyura ibifashijwemo na Ssentongo Farouq Saifi ku ishoti yatereye mu rubuga rw’amahina Kimenyi ntiyarikuramo.

Ku munota wa 36 AS Kigali yahise ishyiramo igitego cya kabiri gitsinzwe na Allongo Martel Mba Rick,ku ishori rikomeye ryaganaga mu izamu yateye nyuma y’umupira wavuye muri koloneri ya Haruna Niyonzima.

Rayon Sports yaruhijwe hagati na AS Kigali ndetse ubwugarizi bwayo bwitwara nabi cyane,yananiwe kwishyura iki gitego amakipe yombi ajya kuruhuka ari 2-1.

Mu gice cya kabiri,umutoza Martinez yahise akora impinduka, Commodore Olokwei asimbura Oumar Sidibe hanyuma na Mugisha Gilbert asimbura Jules Ulimwengu wavuye mu kibuga arakaye cyane ndetse anazunguza umutwe.

Intangiriro z’igice cya kabiri ntizahiriye abakinnyi ba Rayon Sports bari bashyushye mu mutwe byatumye umusifuzi Ruzindana Nsoro abaha amakarita menshi y’umuhondo.Abarimo Commodore,Rugwiro,Imran na Hussein bahawe amakarita.

Rayon Sports yaje kwinjiza mu kibuga Bizimana Yannick wasimbuye Habimana Hussein azana impinduka zikomeye mu busatirizi bwari hasi ndetse AS Kigali itangira gusubira inyuma no gutinza umukino.

Nyuma y’iminota 90,umusifuzi yongereyeho 6 yahiriye Rayon Sports cyane kuko ku munota wa nyuma yabonye igitego cyatsinzwe na kapiteni Rutanga Eric n’umutwe ku mupira wahinduwe na Mugisha Gilbert,Bakame asohoka nabi.

Amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2, hakurikiraho penaliti zatewe nabi cyane n’abakinnyi ba Rayon Sports bose uretse Rugwiro Herve.

Bijya gutangira, Michael Sarpong winjiza penaliti zose za Rayon Sports, yateye penaliti ya mbere yigira mu maboko ya Bakame.

AS Kigali yahise yinjiza penaliti yayo ibifashijwemo na Ntamuhanga Tumaini ’Tity’,wakurikiwe na Rugwiro Herve winjije iya 2 ya Rayon Sports nyuma yo gutera ishoti rikomeye.Niyonzima Haruna yinjiye penaliti ya 2 ya AS Kigali.

Rayon Sports yahushije penaliti ya 3 yatewe na Bizimana Yannick,nabwo Bakame ayikuramo n’ibipfunsi.Benedata yahise ahusha penaliti ya 3 ya AS Kigali,icyizere kirongera kiragaruka kuri Rayon Sports.

Mu gihe abafana ba Rayon Sports bari biteze ko hagiye kuba ibitangaza,Mugisha Gilbert yateye penaliti ya 4 mu kirere ibintu birushaho kuzamba.

AS Kigali yasabwaga kwinjiza penaliti ya 4 igatwara igikombe,yabigezeho ibifashijwemo na Fosso Raymond wayiteye neza.

AS Kigali itwaye igikombe cya Super Cup n’akayabo ka miliyoni 5 FRW nyuma yo gutsinda kuri penaliti 3 kuri imwe ya Rayon Sports.

AS Kigali yaherukaga kwegukana iki gikombe mu 2014 nabwo itsinze Rayon Sports mu gihe Gikundiro yo yagiherukaga mu 2017 ubwo yatsindaga APR FC 2-0.

AS Kigali izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu w’iki cyumweru, ku mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona uzayihuza na APR FC i Nyamirambo saa 15:00 mu gihe Rayon Sports iri mu gahinda izahura na Gasogi united kuwa Gatandatu.

Mu bikombe 4 byo kwitegura Shampiyona Rayon Sports yakinnye uyu mwaka,yasezerewe muri ¼ na KCCA muri CECAFA Kagame Cup,itwara igikombe cyo kwibuka padiri Frepont itsinze Mukura VS ibitego 3-0,itsindirwa kuri finali y’agaciro na Mukura VS ibitego 2-1 none itsinzwe na AS Kigali kuri penaliti 3-1 muri Super Cup.


Comments

Amini 1 October 2019

Erega rayon izira byinshi naho yari amabuye! gusa As kgl iyo igiye guhura na Rayon cg APR fc ikoresha nizindi ngufu zose zishoboka. gasenyi yo iri kurwego ruciriritse birasaba abakinnyi n’umutoza gukora cyane,si non bazisama basandaye, mbega abanyamahanga bazanye ngo bakine hagati ukuntu ari inyatsi zigendera!! defance nayo ni mbona bihita. yewe yewe ejobundi Gasogi izabahamba babona.