Print

Ku rutonde rw’abahanzi 10 bafite agatubutse muri Afurika y’Uburasirazuba harimo n’umunyarwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 2 October 2019 Yasuwe: 13310

10. Ragga Dee

Umunyarwanda Daniel Kazibwe uzwi mu muziki nka Ragga Dee yavukiye mu gihugu cya Uganda, yemeza ko Sekuru ‘Mugabo’ yari umunyarwanda ndetse ko nawe akomoka I Remera.

Ubwo aheruka mu Rwanda mu myaka 6 ishize, uyu muhanzi usanzwe ufite umugore w’umunyarwandakazi witwa ‘Mbabazi’ yavugaga ko yifuza kugira uruhare mu iterambere ry’umuziki wo mu Rwanda.

Ragga Dee aza ku mwanya wa 10 mu bahanzi bakize kurusha abandi muri aka karere k’ibiyaga bigari n’umutungo ungana na Miliyoni 1 y’amadorali ya leta zunze ubumwe za Amerika ($1M).

9. Bebe Cool

Moses Ssali uzwi nka ‘Bebe Cool’ Umutungo we uva mu bikorwa bye by’ubuhanzi, aho yemeza ko myinshi mu mishinga ye ashoramo akayabo harimo videwo z’indirimbo ze akorera byibuze ku madorali 28 y’Amerika imwe.

Bebe Cool aza ku mwanya wa cyenda nagera kuri Miliyoni imwe n’igice y’amadorali y’Amerika ($1.5M).

8. Sauti Sol

Iri ni itsinda ryo mu gihugu cya Kenya rigizwe n’abasore 4, aho risanzwe ryinjiza amafaranga menshi avuye mu bitaramo ndetse no kwamamaza.

Kuva umwaka ushize, iri tsinda ryakoze ibikorwa byinshi byo kwamamaza birimo: Coca-Cola muri Coke Studio Africa, Safaricom, ndetse banahagarariye inama nkuru y’Abongereza mu gihugu cya Kenya ku isi (British Council Kenya World Voice Ambassadors).

Sauti Sol ikaba iza kuri uyu mwanya wa munani nagera kuri Miliyoni eshatu z’amadorali y’Amerika ($3M).

7. Jaguar

Charles Njagua Kanyi uzwi nka ‘Jaguar’ agaragara kuri uru rutonde n’ubwo yabayeho mu buzima bugoye bwo mu bupfubyi ku myaka 11 gusa, ntibyamubujije gukora cyane ndetse kuri ubu akaba ari n’umwe mu bari mu nteko ishinga amategeko y’igihugu cya Kenya.

Benshi bemeza ko uyu muhanzi imitungo ye yose yayisaruye mu muziki, abandi bakavuga ko yayikuye muri politiki kuko ubusanzwe ahembwa agera ku bihumbi birindwi n’ijana by’amadorali y’Amerika hatabariwemo ayo yemererwa mu kazi (allowances).

Jaguar akaba aza kuri uyu mwanya wa karindwi nagera kuri Miliyoni eshatu n’ibice bibiri y’amadorali y’Amerika($3.2M).

6. Professor Jay

Joseph Haule uzwi ku mazina ya Professor Jay mu muziki, uretse kuba ari mu baririmba injyana ya Rap neza muri aka karere, ni n’umwe mu binjiye muri politike y’igihugu cya Tanzaniya mu mwaka wa 2015.

Professor Jay akaba aza kuri uyu mwanya wa Gatandatu n’umutungo ugera kuri Miliyoni eshatu n’igice z’amadorali y’Amerika($3.5M).

5. Ali kiba

Ali Saleh Kiba uzwi nka ‘Ali Kiba’ akomoka muri Tanzaniya, ni umwe mu bahanzi bafite agatubutse kugeza ubu.

Uyu muhanzi asanzwe yikundira kubaho mu buzima buciriritse, dore ko umutungo we yawukuye mu muziki.

Ali Kiba aza ku mwanya wa Gatanu n’umutungo ugera kuri Miliyoni enye z’amadorali y’Amerika ($4M).

4. Diamond Platnumz

Nasibu Abdul Juma uzwi mu muziki nka ‘Diamond Platnumz’ ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo muri aka karere ndetse uza no mu bakize.

Diamond umutungo we uva mu bikorwa by’umuziki asanzwe akora, kwamamaza,ndetse n’ibikorwa by’ishoramari ry’ubucuruzi akorera mu gihugu cya Tanzaniya.

Diamond Platnumz akaba aza ku mwanya wa Kane n’umutungo ugera kuri Miliyoni eshanu z’amadorali y’Amerika ($5M).

3. Jose Chameleon

Joseph Mayanja uzwi nka ‘Jose Chameleone’ mu muziki, akomoka mu gihugu cya Uganda,ni umwe mu batunze byinshi mu bahanzi bo muri aka karere.

Chameleone wanabaye mu Rwanda mbere yo kwamamara, yatangiriye ibijyanye na muzika mu tubyiniro tw’I Kampala akora akazi k’ubu Deejay,aho yaje kwerekeza muri Kenya we na Bebe cool muri ‘Ogopa Djs’ akabari naho batangiriye muzika.

Umutungo we asanzwe awuvana mu muziki we akora nk’akazi kamutunze, kuri ubu ni umwe mu baziyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala mu matora rusange yo mu mwaka wa 2020.

Jose Chameleone aza ku mwanya wa Gatatu n’umutungo ugera kuri Miliyoni esheshatu z’amadorali y’Amerika ($6M).

2. Akothee

Akothee ni umuhanzikazi n’umunyarwenya ukomoka muri Kenya wabanje gukora akazi ko mu rugo mu gihe kingana n’imyaka 7 yose.

Umutungo wa Akothee uva mu bucuruzi bw’ibiti, umuziki, urwenya, ndetse n’ikompanyi ye ikora ibijyanye n’ubukerarugendo yitwa ‘Akothee Safaris’.

Akothee yemeza ko imitungo ye yose iri mu gihugu cya Kenya ingana na Miliyoni 10 z’amadorali y’Amerika.

Aganira n’ikinyamakuru ‘Pulse’ umwaka ushize wa 2018, uyu muhanzikazi yavuze ko yishyuza Miliyoni 8,912,943 (mu manyarwanda) umuhanzi uwariwe wese wifuza ko bakorana indirimbo (collabo).

Muri uwo mwaka kandi ureberera inyungu za Akothee ‘Nelson Oyugi’ yatangaje ko uyu mukobwa watandukanye n’umugabo we ukomoka mu Busuwisi abarirwa umutungo ungana na Miliyoni esheshatu n’ibice bibiri z’amadorali y’Amerika ($6.2M).

1. Bobi Wine

Robert Kyagulanyi Ssentamu azwi mu muziki nka ‘Bobi Wine’, akomoka muri Uganda, kuri ubu niwe muhanzi uyoboye abandi mu mitungo muri aka gace ka Afurika y’iburasirazuba.

Imitungo ya Bobi Wine ayikura mu bikorwa bye birimo imirimo ya politike akorera mu gihugu cya Uganda mu nteko ishinga ategeko, mu muziki, mu gukina amafilime, ndetse no mu bucuruzi akorera muri iki gihugu.

Iyi mitungo ya Bobi Wine wayibarira mubyo atunze birimo: inyubako iri I Kampala-Kamwokya, Busabala One Love Beach, imirima ikorerwamo ubuhinzi iri Gayaza, amato 2 agezweho, imodoka zihenze zo mu bwoko bunyuranye, iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi riri mu gace ka Kamwokya n’ibindi byinshi tutarondora…

Bobi Wine aje kuri uyu mwanya wa mbere nyuma y’uko abaruriwe umutungo ubarirwa muri Miliyoni esheshatu n’igice z’amadorali y’Amerika ($6.5M).

Ntibiba byoroshye kumenya imitungo y’ibyamamare nk’ibi dore ko myinshi muriyo mitungo baba barayigize ibanga rihambaye, bityo uru rutonde rukaba rwifashishije amakuru afatika n’ubushakashatsi ku bijyanye n’imitungo yabo bwite.

Gusa iyi mitungo y’aba bahanzi ni iyamenyekanye, bityo uru rutonde rushobora guhinduka bitewe n’imitungo mishya yabo ishobora kugenda imenyekana.


Comments

mazina 2 October 2019

Gukira ni byiza kandi bituma ugura icyo wifuza kandi ukishimisha.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.


Ragga Dee 2 October 2019

ntabwo ndi Umunyarwanda