Print

Ombolenga yahaye ubutumwa bukomeye AS Kigali mbere y’uko bahura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 October 2019 Yasuwe: 2299

Ombolenga yabwiye umunyamakuru wa APR FC ko AS Kigali itazongera kubakuraho amanota mu irushanwa iryo ari ryo ryose kuko ngo umwaka ushize wabasigiye isomo rikomeye.

Yagize ati “Ubu ibintu byarahindutse cyane, yego AS Kigali yaguze abakinnyi bakomeye ndetse abenshi muri bo banafite ubunararibonye, ariko natwe twariyubatse bihagije. Twongereyemo abakinnyi bakiri bato kandi banafite uburambe kuri buri mwanya ndetse n’abatoza beza ku buryo nakwemeza ko (AS Kigali) itazongera kudukuraho amanota mu mwaka wa shampiyona tugiye gutangira, kuko intego kandi duhuriyeho twese ni ugutwara igikombe cya shampiyona ya 2019-20.”

Ombolenga Fitina yabwiye abafana ba APR FC ko bagiye kubamara agahinda babateye mu mwaka w’imikino ushize ndetse n’intangiriro z’uyu mwaka bahereye ku mukino wa AS Kigali wo kuwa Gatanu uzabera kuri Stade ya Kigali saa cyenda z’igicamunsi.


Comments

nsabimana bertin 2 October 2019

Uvuze ukuri turagushyigikiye kandi tubarinyuma muzakore nkikipe kuruta kumenyekana kumuntu kugiticye natwe nkabakunzi nabafanabanyu nibyotwifuza


Josee 2 October 2019

iyi championa ko itangiranye ibigambo ra! gusa urebye ukuntu Kiyovu,Bugesera,police,As Kigali na Mukura ziyu atse izaba ikomeye cyane. uzayitwara azaba ari umugabo kabisa,noneho kuba hari Media ifite ikipe yayo bizashyuha kurushaho, aha ndavuga Gasogi fc. APR na Rayon zishobora kuzarwanira mumyanya ya 4 hafaho.