Print

Rubavu: Umukozi wa RIB yagonzwe n’ikamyo yacitse feri arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 October 2019 Yasuwe: 4247

Iyi kamyo yo muri Kenya yari yacitse feri,yagonze umukozi wa RIB wakoreraga kuri station ya Gisenyi, ubwo yari kuri moto,muri iki gitondo cyo kuwa Gatatu.

Ababonye iyi mpanuka iba,babwiye Umuseke ko uyu mukozi wa RIB yari kuri moto, iyi kamyo iza yiruka cyane imunyura hejuru ahita apfa na yo yisenura hasi, umushoferi wayo arakomereka.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gikarani, Akagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi.

Ikamyo ifite plaque ZB 7423 yaritwawe n’umushoferi witwa Edward Kiplimo ipakiye garaviye yavaga muri Kenya yerekeza i Goma muri DR.Congo.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yemereye Umuseke ko hari umukozi wa RIB wishwe n’impanuka y’ikamyo i Rubavu.


Comments

2 October 2019

lmana imuhe iruhuko ridashira


mazina 2 October 2019

Murakoze kuvuga ko "yapfuye" aho kuvuga ko "yitabye Imana".Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Intagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).