Print

Wenda muzacike akaguru ariko Rayon Sports ntizadutsinde-Perezida wa Kiyovu Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 October 2019 Yasuwe: 3598

Ibi ubuyobozi bwa Kiyovu bwabitangarije mu muhango wo guha abakinnyi imyenda na nimero bazambara muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/2020,aho bababwiye ko bagomba guhatana nibura bagatwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda ariko by’umwihariko bakazatsinda Rayon Sports ngo niyo akaguru kabo kacika.

Muri uyu muhango wabereye kuri bakiniraho ya Mumena, Perezida w’agateganyo wa Kiyovu Leonard Bushayija yasabye abakinnyi kuzatsinda Rayon Sports uko byazagenda kose aho yageze n’aho avuga ngo n’akagaru nigashake kazahasigare.

Yagize ati “Kiyovu Sports ni ikipe ikomeye kandi igomba gukomera. Intego yacu ni ugutwara igikombe byaba bidakunze tukaza mu makipe ane ya mbere. Ejo bundi narebye uko mukina mbona imikinire yanyu ari myiza kandi buri wese arabibona. Twabonye umuterankunga, ibyo umutoza yahoze avuga byaducaga intege ntabwo bizongera kuba.

Reka mbasabe, ntabwo nshaka ko Rayon Sports izadutsinda, ni cyo cya mbere mubishyire mu mihigo yanyu wenda muzacike akaguru ariko ntibatsinde. Tubari hafi uzagira ikibazo azatubwire.”

Nyuma yo kugenda kwa Ngirimana Alexis,Kiyovu Sports yemeje ko Bonane ariwe kapiteni wayo mushya.

Umukino wa mbere wa Rayon Sports na Kiyovu uzaba taliki 01Ukuboza 2019,ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.Kiyovu izafungura shampiyona ikina na Étincelles i Rubavu tariki ya 5 ukwakira 2019.



Comments

alexis 3 October 2019

Noneho gutsinda rayon koyovu iba ibonye umwanya wa kane,ntibyoroshye


Patrick 3 October 2019

nyuma yo gucika akaguru muzabatunga


zuma 3 October 2019

ariko Rayon sport ishobora kuba ikomeye koko, Apr, As kgl, Gasogi, kiyovu, police fc na mukura zose zahigiye gutsinda rayon sport, noneho championa izitwe RWANDA RAYONSPORTS CHAMPIONSHIP. ibi bitera abakinnyi barayon akanyabugabo, kumva ko amakipe yose yabakaniye kugera naho hari abemeye kuhasiga amaguru, bigatuma iyo batwaye igikombe bishima cyane kuko baba bakoze akazi kadasanzwe, igihugu cyose ki karara kibyina.