Print

Zari yise Diamond Ipantalo ubwo yamwifurizaga isabukuru y’amavuko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 October 2019 Yasuwe: 7124

Zari uba muri Afurika y’Epfo we n’abana be 5 barimo 2 yabyaranye na Diamond Platnumz,akomeje kwibasira uyu muhanzi batandukanye nabi aho yamwise ipantaro igenda.

Mu butumwa bwacicikanye ku mbuga nkoranyamba bwagiraga buti “Happy birthday mwanaume suruali”.

Mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Isabukuru nziza mugabo w’ipantaro.”

Iki cyamamare ku mbuga nkorambaga Zari,cyohereje ubu butumwa ku munsi w’ejp taliki 02 Ukwakira 2019,ubwo uyu muhanzi yari yagize isabukuru ndetse yibarutse umwana we yabyaranye na Tanasha bakundana.

Mu minsi ishize Zari aherutse gushinja Diamond ko yatereranye abana be ndetse avuga ko atajya amuha icyo kubarera.

Nubwo ubu butumwa bwacicikanye ku mbuga nkoranyambaga,bamwe bavuze ko ntawahamya ko ari Zari wabwanditse.