Print

Umusore yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yatereye ivi mu bitaro akambika impeta umukunzi we urembye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 October 2019 Yasuwe: 7437

Uyu mukobwa wakoze impanuka ikomeye bigatuma ajyanwa igitaraganya mu bitaro,yatunguwe n’umukunzi we wamusanze ku buriri yari aryamyeho ahita atera ivi amusaba ko yazamubera umugore undi nawe arabyemera.

Emeka yanze ko uyu mukunzi we aheranwa n’agahinda kubera iyi mpanuka ikomeye yakoze akavunika akaguru ariyo mpamvu yahisemo kumuba hafi muri ibyo bihe bigoye amwambika impeta.

Benshi bakozwe ku mutima n’iki gikorwa cya Emeka kubera ko hari abasore babona abakunzi babo bahuye n’ubumuga bagahitamo kubata bakishakira abandi.

Uyu musore yatunguye uyu mukunzi we afite umutsima wanditseho “Ese wakwemera ko tuzashyingiranwa?,ubwo yajyaga kwambika umukunzi we iyi mpeta.