Print

Anita Pendo yavuze ukuntu urubyiruko rw’ubu rukunda iraha cyane agira nicyo arusaba

Yanditwe na: Martin Munezero 5 October 2019 Yasuwe: 1719

Anita kuri ubu ukora imirimo itandukanye avuga ko ubuzima ari ubwa agaciro bityo ko n’urubyiruko rwjya rwidagadura ariko rukagira aho rugarukira.

Ati: “ Ijanisha rigaragaza ko urubyiruko arirwo rwinshi kandi rukunda iraha cyane. Gusa nsaba ko nubwo bakwidagadura bagomba kuzirikana ko ubuzima bwabo ari ubw’agaciro kenshi. Birinde icyabushyira mu kaga.”

Yaboneyeho gusaba ababyeyi b’abana kujya baganira nabo bakabigiraho inshuti zabo kuko biri mu bizatuma nabo bumva ko bitaweho.

Anita Pendo n’umwe mu banyarwandakazi bakora akazi gatandukanye gusa kuri ubu ahugiye mu bikorwa byo kuvanga umuziki aho ahamya ko ari akazi umuntu asaruramo amafaranga menshi mu gihe ugakoranye umwete n’ubuhanga.