Print

Kapiteni wa Rayon Sports Rutanga Eric yagize icyo asaba abakunzi b’iyi Kipe kubakorera mu bihe bibi barimo

Yanditwe na: Martin Munezero 7 October 2019 Yasuwe: 2559

Ntabwo mu ikipe ya Rayon Sports byifashe neza, ni nyuma y’uko imaze iminsi ititwara neza. Nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro, yaraye inganyije na Gasogi United izamutse mu cyiciro cya mbere mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Uku kutitwara neza kwababaje abafana ba Rayon Sports ndetse bamwe batangira kuvuga ko bagiye guhagarika kujya kureba umukino wayo ku kibuga.

Kubura amanota 3 kuri uyu mukino, Rutanga yavuze ko babuze amahirwe kuko batanze byose bari bafite.

Yagize ati“twebwe tubona ku ruhande rwacu twatanze ibyo twari dufite, twakinnye ariko nkeka ko ari amahirwe twabuze, twahushije penaliti, amahirwe twayabonye menshi, twagiye duhusha muri make nkeka ko ari amahirwe twabuze.”

Yakomeje asaba abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports kubaba hafi muri ibi bihe bitari byiza bari kunyuramo, ngo kubatererana ntibyaba ari igitekerezo cyiza.