Print

Umutoza wa APR FC yaguriwe imodoka y’akataraboneka ihenze cyane[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 October 2019 Yasuwe: 11971

Adil ukorera Frw 600 000 buri munsi,yaguriwe imodoka yo gukoresha mu kazi ke ka buri munsi ifite agaciro kari hagati y’amadolari y’Amerika 21 000 na 35 000 utabariyemo imisoro.

Nubwo iyi modoka itaragera mu Rwanda,amakuru dukesha ikinyamakuru Funclub nuko uyu mugabo yamaze kugurirwa iyi modoka ihenze cyane.

Umutoza Adil Mohamed Erradi ukomoka muri Maroc,yatoje mu Bubiligi mu makipe y’abato, akora muri Maroc mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru,aba umutoza wungirije mu ikipe ya Raja Casablanca.Yatoje kandi ikipe ya Bechem United yo muri Ghana mbere yo kuza mu Rwanda.



Comments

Dimitri 11 October 2019

None kwitaragera mu Rwanda iriya foto mwayikuyehe