Print

Umutoza w’ikipe ya Gasogi we yavuze uburyo Rayon Sports yagize Imana

Yanditwe na: Martin Munezero 8 October 2019 Yasuwe: 2011

Wari umukino w’mihigo myinshi waje, mbere y’umukino bitsnduksnyr n’ibyo batwaretse mu kibuga, aho ikipe zombi zanganyije 0-0. Umutoza wungirije wa Gasogi United, Nshimiyimana Maurice bakunda kwita Maso mu kiganiro yaduhaye nyuma y’umukino, yavuze ko intego za Gasogi United, ari ugushakira abakinnyi bayo amakipe ku mugabane w’u Burayi. Uyu mutoza kandi yavuze ko baje biteguye Rayon Sports, aho bakoze ibishoboka byose, avugako ari amahirwe yagize kubakuraho inota.

Maso yagize ati: “Rayon Sports twari twaje tuyiteguye neza cyane. Kuri ubu dufite ikipe nziza cyane navuga ko igizwe ahanini nka 60% n’abakinnyi babashije kuzamukana n’ikipe mu cyiciro cya mbere. Twagerageje kongeramo imbaraga, tugura abakinnyi bakomeye navuga nka Tidiane Kone ni umukinnyi ukomeye nari narabanye nawe muri Rayon Sports, ari mu bakinnyi bazadufasha cyane muri uyu mwaka w’imikino.”

Uyu mutoza yavuze ku ntego za Gasogi United, aho yavuze ko ari ugushakira abakinnyi amakipe ku mugabne w’uBurayi cyangwa mu makipe akomeye ku mugabane w’Afrika.

Maso yakomeje agira ati:” Intego dufite nka Gasogi United, ni ugushakira abakinnyi amakipe ku mugabane w’i Burayi no mu makipe akomeye muri Africa, ari nako dukora ubundi bucurizi mu cyiciro cya mbere.”

Gasogi United irakina umukino wayo na Marines kuri uyu wa kabiri, kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo, umukino uzaba ku isaha ya sa cyenda (15H00’). Rayon Sports yanganyije na Gasogi United, izakira As Kigali noyo kuri Sitade ya Kigali Inyamirambo ku isaha ya sakuminebyiri (18H00’).