Print

Rayon Sports yatangaje akayabo yakuye mu mukino yahereyemo isomo rya ruhago AS Kigali

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 October 2019 Yasuwe: 5294

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko yinjije agera kuri miliyoni 11,146,000 Frw kuri uyu mukino, ariko isigarana asaga miliyoni umunani Frw nyuma yo gukuramo imisoro itandukanye irimo ba nyiri ikibuga n’ibindi.

Mu matike 784 y’ahatwikiriye, 3777 yo mu myanya isanzwe (idatwikiriye), 20 ya VVIP na 208 ya VIP yagurishijwe, yavuyemo miliyoni 11.146.000 FRW.

Amatike y’ahatwikiriye yavuyemo miliyoni 2,352,000 Frw, mu y’ahadatwikriye havamo miliyoni 7,554,000 Frw, muri VVIP havuyemo miliyoni 1.04 Frw naho muri VIP yishyuye ibihumbi 10 Frw havamo ibihumbi 200 Frw.

Rayon Sports yatwaye 72% by’aya mafaranga yose yabonetse, bingana na miliyoni 8,025,120 Frw.

Ibiciro byo kwinjira ku bibuga byari 2000 FRW,3000 FRW,5000 FRW,10,000 FRW.

Umuryango wagerageje kunyuza amaso mu matsinda ahuriraho abakunzi b’iyi kipe ku mbuga nkoranyambaga,bamwe bavuga ko aya mafaranga ari make ugereranyije n’abafana bari bitabiriye uyu mukino n’ibiciro byo kwinjira,bituma batunga intoki abishyuza.


Itangazo ry’amafaranga Rayon Sports yinjije kuri uyu wa Kabiri


Comments

John 12 October 2019

Ariko umuti uroroshye!
Ikipe yakiriye yari ikwiye kujya izana ibisanduku bifunze neza noneho buri ticket ikajugunywamo nyuma y’i mukino bakayatwara bakareba niba imibare ihura!
Naho biriya byuma biskana murabizi ikoranabubingwa bashobora kubikoresha uko bashaka!
Ariya mafranga ni make ugereranyije n’abantu bari muri stade!