Print

Ikibazo cyari cyaratumye umunyezamu Kimenyi Yves adakina umukino wa Ethiopia n’Amavubi cyakemutse

Yanditwe na: Martin Munezero 10 October 2019 Yasuwe: 1140

Ubwo Amavubi yajyaga gukina na Ethiopia mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu ’CHAN’, ni bwo byagaragaye ko Kimenyi afite imyorondoro itandukanye.

Akiri muri APR FC yakiniraga ku byangombwa bivuga ko yavutse tariki ya 13 Ukwakira 1992 ari nabyo yakoreshaga mu ikipe y’igihugu, ukaba umwirondoro muri CAF na FIFA bafite.

Ajya muri Rayon Sports habayeho gufata passport nshya maze isohoka yabditseho ko Kimenyi Yves yavutse10 Ukwakira 1996.

Ibi byatumye atifashishwa kuri uyu mukino kuko byari gutuma u Rwanda rushobora no guterwa mpaga iyo akina.

Yatangiye gushaka uburyo yabona ibyangombwa by’umwimerere, uyu musore yemereye itangazamakuru ko uyu munsi yahamagajwe ku biro bishizwe abinjira n’abasohoka kugira ngo ahabwe passport nshya.

Nta gihindutse nyuma yo kubona ibi byangombwa ni we uzafata umukino wo kwishyura u Rwanda ruzakiramo Ethiopia mu cyumweru gitaha tariki ya 19 Ukwakira 2019.