Print

Mourinho arashaka gutoza ikipe ya 3 mu Bwongereza nyuma ya Manchester United na Chelsea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 October 2019 Yasuwe: 2712

Jose Mourinho umaze amezi asaga 10 nta kazi afite,arashaka kwerekeza mu ikipe ya Tottenham Hotspurs ishobora gutandukana na Maurizio Pochettino kubera umusaruro mubi hanyuma akayifasha kwegukana ibikombe nkuko yabikoze mu myaka yashize.

Pochettino ari mu mazi abira kubera umusaruro mubi afite, cyane ko mu minsi ishize aherutse gutsindwa na Bayern Munich muri Champions League ibitego 7-2,nyuma atsindwa na Brighton ibitego 3-0.

Amakuru aravuga ko Mourinho aryamiye amajanja kugira ngo Pochettino niyirukanwa ahite agaruka mu kazi ko gutoza yinjiriye ku itike ya Tottenham Hotspurs.

Ikipe ya Tottenham iri mu zifite abakinnyi bakomeye mu Bwongereza,ikunze kunengwa na benshi kubera ibyo itanga mu kibuga bitajyanye n’amazina ifite.

Jose Mourinho uzwiho gutoza amakipe afite abakinnyi bakomeye agatera imbere,niwe uhabwa amahirwe menshi yo gutoza ikipe ya Tottenham gusa ahembwa amafaranga menshi cyane.

Nubwo yagejeje ikipe ya Tottenham ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ubushize,Pochettino arahabwa amahirwe yo kwirukanwa.

Igikomeje gutera impungenge benshi nuko Tottenham ikoresha abakinnyi benshi bavuye mu ishuli ikabagira ibyamamare gusa Mourinho we akunze gusaba gusaba abakinnyi bubatse amazina ndetse hagashorwa akayabo.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza biratangaza ko umusaruro wa Pochettino nukomeza kuba mubi nta kabuza Mourinho azahita yinjira muri iyi kipe.