Print

Imfungwa 52 zarizifungiwe kwihekura no gukuramo inda,Perezida Kagame yazihaye imbabazi

Yanditwe na: Martin Munezero 11 October 2019 Yasuwe: 2980

Guverinoma y’ u Rwanda kandi yatangaje ko igiye kurekura abagororwa 2 503 barimo aba 52 bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame.

Muri iyi myanzuro y’ inama idasanzwe y’ abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2019, hemejwe iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa ibihumbi bibiri na magana ane na mirongo itanu n’umwe (2 451) babisabye kandi bakaba bujuje ibiteganywa n’amategeko.

Muri Kamena 2019 nabwo harekuwe abagororwa 788 bari bafungiwe muri Gereza zitandukanye zo mu Rwanda, nyuma y’umwanzuro wafashwe n’Inama idasanzwe y’Abaminisitiri.