Print

Umuhanzi Orezi yatangaje ko yakunze cyane Sheebah ndetse yifuza kuzamutera inda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 October 2019 Yasuwe: 4527

Orezi uherutse gukorana indirimbo na Sheebah yitwa Sweet Sensation iri gukora akazi gakomeye,yavuze ko yishimiye imikorere ya Sheebah ariko by’umwihariko imiterere ye ariyo mpamvu yakwishimira kumutera inda.

Yagize ati “Shebbah afite umutima mwiza,n’umuhanzikazi ufite Impano kandi unakorana imbaraga nyinshi.Nakunze imyitwarire ye n’ukuri kwe. Ikindi kandi, nkunda ikibuno cye nakwishimira kumutera inda.”

Umuhanzi Orezi azwi mu ndirimbo nyinshi zirimo Rihanna,Lazizi yakoranye na Charly na Nina n’izindi zitandukanye.

Orezi yavuze ko yishimiye gukorana indirimbo na Sheebah ndetse ngo nta mafaranga yamwatse ngo bakorane ariyo mpamvu ashaka gukora n’abandi bahanzi benshi bo muri EAC.