Print

Umukino wa El Clasico wasubitswe kubera gutinya imyigaragambyo yo mu mujyi wa Catalonia hatangazwa itariki uzaberaho [Yavuguruwe]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 October 2019 Yasuwe: 1289

La Liga yafashe umwanzuro wo guhagarika uyu mukino urebwa n’abarenga miliyoni 630 kubera ko yatinye ko wazakoreshwa nk’uburyo bwiza bwo kwigaragambya bamagana ibyemezo by’urukiko rukuru ruherutse gufunga abayobozi bakuru icyenda bo mu ntara ya Catalonia igifungo cy’imyaka iri hagati y’icyenda na 13 kubera gushaka ku ngufu kwigenga.

Aya makipe 2 y’ibigugu byitezwe ko azahura kuwa Mbere w’icyumweru gitaha kugira ngo yemeze igihe azakinira iyi mikino.

Abayobozi ba La Liga bari batanze icyifuzo cy’uko uyu mukino wazakinwa kuwa 18 Ukuboza uyu mwaka gusa iyi taliki yabanje kwamaganwa n’abayobozi b’amakipe yombi, kuko azaba ari kuwa Gatatu kandi benshi bifuza ko uyu mukino waba muri Weekend.

Nyuma y’ibiganiro ku mpande zombi,abayobozi b’amakipe yombi bemeje ko uyu mukino uyu uzaba kuwa 18 Ukuboza 2019.



El Clasico yasubitswe kubera imyigaragambyo ya Catalonia ishaka kwigenga