Print

Mashami Vincent yaciye amarenga y’abakinnyi 11 ashobora gukoresha ahangana na Ethiopia nyuma y’imyitozo ya nyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 October 2019 Yasuwe: 3727

Muri iyi myitozo yabaye mbere ya saa sita,Mashami Vincent yaciye amarenga y’abakinnyi 11 ashobora kuzabanzamo muri uyu mukino w’ishyiraniro Amavubi asabwa kwihagararaho imbere y’Abanyarwanda.

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa 15:30’,witezwe na benshi mu banyarwanda bishimiye imitwarire y’Amavubi mu mezi make ashize.

Umukino ubanza Amavubi yatsindiye Ethiopia iwayo, igitego 1-0,cyatsinzwe na Sugira Ernest.Amavubi arasabwa kunganya mu mukino wo kwishyura agahita abona itike ya CHAN 2020.

Kwinjira muri uyu mukino ni Amafaranga ibihumbi 10000,3000,2000 FRW.

Abakinnyi 11 Mashami ashobora kuzabanzamo:

Umunyezamu: Kimenyi Yves

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel “Mangwende”, Manzi Thierry na Nsabimana Aimable

Abakina hagati: Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Amran, Nsabimana Eric Zidane, Haruna Niyonzima

Ba rutahizamu: Sugira Ernest na Manishimwe Djabel


Comments

kay 18 October 2019

ngaho namwe mundebere iyo akinisha APR se nubundi bikarangira sha cyakoza Rwanda urababje kuberabna n’a sport nkuyu ngo nimashami koko mwamukuye he


Ndayizeye 18 October 2019

Iyi Equipe ntabwo yatsinda Ethiopia nabonye, umukino wose uzakinirwa muri surface yacu. Ethiopia 2, Rwanda 0