Print

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Bank of Africa igiye kuyifasha kuzajya ihembera ku gihe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 October 2019 Yasuwe: 4160

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 18 Ukwakira 2019 nibwo abakozi bose ba Rayon Sports n’abakinnyi berekeje ku cyicaro cya Bank of Africa I Remera kujya gufunguza konti bazajya bahemberwaho.

Nkuko Rayon Sports yabitangaje kuri Twitter yayo, amasezerano y’imikoranire n’iyi banki agiye gutuma ikibazo cyo kudahembera igihe kiba amateka.

Yagize iti “Rayon Sports yatangije imikoranire mishya na Bank of Africa, aho umutungo wayo wose uzajya ubikwa muri iyi Banki nayo ikajya ihemba abakozi bayo ku gihe. Mukunzi wa Gikundiro, tera ikirenge mu cy’abakinnyi b’ikipe yawe ufunguze Konti muri Bank Of Africa.”

Iyi Bank yahoze yitwa Agaseke nyuma ikaza guhinduka Bank Of Africa muri 2015,yatangije iyi mikoranire na Rayon Sports kugira ngo n’abakunzi bayo bayiyoboke bayifunguzemo amakonti.

Rayon Sports ihemba miliyoni hafi 20 buri kwezi ariko byajyaga biyigora kubonera aya mafaranga yose igihe.Binyuze muri ubu bufatanye n’iyi banki, ikibazo cyo guhemba abakozi ba Rayon Sports ku gihe ngo kigiye kuba amateka.