Print

Rafael Nadal n’umukunzi we baciye ibintu kubera amwe mu mafoto y’ubukwe bwabo bashyize hanze [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 October 2019 Yasuwe: 7951

Rafa Nadal w’imyaka 33 umaze gutwara Grand slams 19 muri Tennis,niwe mukinnyi wa kabiri ukunzwe n’abakunzi b’uyu mukino nyuma ya Roger Federer wubatse izina rikomeye.

Amafoto abiri ya mbere y’ubukwe bwa Nadal na Perello yashyize hanze n’ishuli rye rya Tennis riri muri akomeye ku isi ahita asakara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru.

Umugore wa Rafael Nadal yambaye amakanzu 2 atandukanye muri ubu bukwe yose yakozwe n’umu designer w’umunya Espagne Rosa Clara.

Ubukwe bwa Nadal na Perello bwitabiriwe n’abashyitsi 350 barimo umutoza we Carlos Moya ndetse padiri wabasezeranyije yitwa Tomeu Catala.

Abakunzi ba Rafael Nadal bazamubona mu irushanwa rya mbere atakiri ingaragu mu mpera z’uku kwezi muri Rolex Paris Masters aho nyuma y’iri rushanwa azahita akina Nitto ATP Finals yamunaniye kuyitwara.

Comments

mazina 21 October 2019

Bazabyare baheke Hungu na Kobwa.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.