Print

Umugabo wagenderaga mu mutaka yaparitse mu kibuga rwagati ahagarika umukino ukomeye muri Serie A [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 October 2019 Yasuwe: 4805

Uyu mugabo yarogoye uyu mukino gato ubwo Romelu Lukaku yiteguraga gutera penaliti,abashinzwe umutekano binjira mu kibuga vuba na bwangu bajya kumusohora.

Uyu mugabo wari wambaye camera mu ngofero irinda umutwe we yari yambaye,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera aya mahano yo guparika mu kibuga harimo umukino.

Uyu mugabo n’umutaka we basohowe muri stade n’abashinzwe umutekano umukino urakomeza ndetse Inter Milan inyagira Sassuolo ibitego 4-2.Ibitego bya Inter Milan byatsinzwe na Lukaku na Lautaro Martinez bose batsinze 2.