Print

Rutanga Eric kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports yasezeranye na Umunyana bamaranye imyaka 4[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 October 2019 Yasuwe: 2772

Kuri uyu wa kane ku Murenge wa Rwezamenyo wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali habereye umuhango wo gusezeranya Rutanga Eric na Umunyana Shemsa bamaze bakundana.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko wagaragayemo abayobozi ba Rayon Sports barimo Perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate, Umutoza mukuru Javier Martinez Espinoza n’umwungirije Kirasa Alain ndetse n’abandi bakozi b’iyi kipe.

Uretse abayobozi gusa hari n’bagenzi be bakinana barimo shimiyimana Amran, Rugwiro Hervé, Irambona Eric, Nizeyimana Mirafa, Habimana Hussein, Sekamana Maxime na Habineza Olivier.

Rutanga yabwiye urubuga rw’iyi kipe ko yishimiye gusezerana n’umukunzi we bamaranye imyaka ine, aho yizeye ko bizamufasha kugira ahazaza heza.

Ati “Umunyana tumaze imyaka ine dukundana. Ni umugore ukunda imana kandi ungira inama zubaka iteka. Bijyanye n’uko nyoboye bagenzi banjye dukinana mu ikipe ikomeye ngomba no kuba ntuje mu mutwe ntafite byinshi bimvangira. Kugira umufasha ni kimwe mu bifasha umukinnyi gutuza, nizeye ko ahazaza hagiye kuba heza.”

Muri Kamena umwaka ushize, nibwo Rutanga Eric na Umunyana Shemsa bibarutse imfura y’umukobwa.