Print

Perezida Kagame yageneye miliyoni 10 FRW buri murinzi w’igihango wese

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 October 2019 Yasuwe: 1394

Ubwo yasozaga ihuriro ngarukamwaka ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri ryabaga ku nshuro ya 12 kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 26 Ukwakira 2019, perezida Kagame yavuze ko nkuko abatsindira ibihembo bya Nobel bagira ishimwe ry’amadolari bagenerwa nawe ageneye miliyoni 10 FRW buri wese watowe nk’umurinzi w’igihango.

Yagize ati "Aba bantu bagiye bahabwa ibyemezo by’ishimwe kandi byiza bishimishije, n’uriya mudali uhoraho, kuba uwufite ni byiza ariko ndagira ngo kubera ko hari ibikorwa bakora bindi, dushobore kuba twabashimira no mu bundi buryo bwo kubaha amikoro. Nagiye mbona abo baha igihembo cyitiriwe Nobel bashyiraho za sheki z’amadolari, biba ari ukugira ngo bashobore gukomeza gukora akazi kabo neza, kari muri iyo nzira.

Ngira ngo mumaze gutanga ibihembo by’ubu buryo, bahoze bambwira ko bamaze kugera nka 40 guhera mu 2016, ariko ndahera ku b’uyu munsi, n’abandi b’icyo gihe nabo turashaka uko tubagenza. Kuri abo 40, buri umwe tuzagenda tumuha miliyoni 10 Frw. Turahera ku b’uyu munsi, n’abandi banyuze ahangaha muzabibuke mubashyire kuri urwo rutonde."

Abarimo Mukarutamu Daphrose, Gasore Serge na Carl Wilkens bashyikirijwe Ishimwe ry’Abarinzi b’igihango.Abarinzi b’igihango basaga 40, bazahabwa miliyoni zisaga 400 Frw.

Igikorwa cyo guhemba Abarinzi b’igihango gitegurwa na Unity Club Intwararumuri ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, hagamijwe kumenya no kumenyekanisha abakoze cyangwa se abagikora ibikorwa by’indashyikirwa mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.