Print

Belinda niwe ugiye guhagararira igihugu cya Uganda mu marushanwa y’abakobwa bafite amabuno manini muri Afurika[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 October 2019 Yasuwe: 4561

Kuri uyu wa Kane nibwo abashinzwe gutegura irushanwa ry’abakobwa bafite amabuno manini muri Afurika batangaje ko umuhango wo gutora umukobwa uhiga abandi ubu buranga uzaba taliki ya 30 Ugushyingo 2019 ku rwego rwa Afurika.

Iri rushanwa rifite insanganyamatsimo igira iti”Duhe amahirwe ababyibushe batitinyuka tubaha amahirwe yo kwiyereka isi kuko nabo bakundwa.”

Iri rushanwa kuri ubu ryahuriwemo n’ibihugu bigera kuri 24 biturutse muri Afurika aho ngo impamvu Atari byinshibyatewe nuko bindi bihugu batari bashyiraho aya marushanwa ku buryo yajya aba buri mwaka.

Ngo baracyagerageza kureba uko bazamura aya marushanwa no mu bindi bihugu kugirango abakobwa babyibushye nabo bagire uruhare nkuko hatorwa ba Nyampinga bahagarariye abandi mu gihugu.

Afurika y’Uburasirazuba yaserukiwe n’umugande witwa Nansasi Belinda uherutse gutorwa muri uyu mwaka.

Aya marushanwa azabera muri Nigeria ahitwa Picadill Event Hall taliki ya 20 Ugushyingo 2019 kuva ku isaha ya saa 6 z’umugoroba.


Comments

fabu 27 October 2019

Nabwira iki ko yiherewe nimana se!