Print

FARDC yafashe mpiri abarwanyi 5 ba CNRD bari baje guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 October 2019 Yasuwe: 5137

Amakuru ikinyamakuru Rwandatribune.com dukesha iyi nkuru cyahawe n’Umuvugizi wa FARDC muri Operasiyo ZOKOLA II Capt Kasereka,aravuga ko,abatawe muri yombi barimo n’umwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe bafashwe mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Ukwakira 2019.

Capt Dieudonné Kasereka, Umuvugizi w’ibikorwa bya Gisirikare byo guhashya imitwe irimo FDLR byiswe Sukola II, yavuze ko abo barwanyi bafashwe bafite ibikoresho bya gisirikare n’amasasu menshi.

Yagize ati “Ibikorwa byo kubafata byakorewe i Bukavu no hafi yaho. Kuri uwo munsi abarwanyi batanu barafashwe, imbunda esheshatu zo mu bwoko bwa AK47 n’imbunda nto, amasasu 500 n’ibindi bikoresho birimo imyambaro ituma aba babona bagira ngo ni ingabo za Leta.

Bane bafashwe ku wa Kane tariki 24 Ukwakira 2019. Aba barwanyi bakora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda n’ubujura bwitwaje intwaro ku butaka bwa RDC.”

Capt Kasereka yavuze ko umurwanyi wa gatanu ari nawe muyobozi ukomeye muri uyu mutwe yafashwe mu byumweru bitatu bishize.

Komanda w’Ingabo zo mu Karere ka 33, Maj Gen Akili Muhindo Charles yasabye abaturage ba Kivu y’Amajyepfo n’aba Minema mu gutanga amakuru y’abantu bose bo muri iyi mitwe aho bihishe hose.

Ibi bibaye mu gihe abandi bantu 4 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa bimaze iminsi bihungabanya umutekano mu Karere ka Rusizi, birimo na grenade yatewe mu Mujyi wa Rusizi mu mpera z’icyumweru gushize beretswe abatuye aka karere.

Aba bose uko ari 4 bemereye imbere y’abaturage kugira uruhare muri ibyo bikorwa ndetse bakaba bavuga ko bari barinjiye mu mitwe FLN na MRCD.

Bavuga ko binjijwe ba bamwe mu bakorera iyi mitwe babarizwa i Bukavu ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho ngo bizezwaga kuvanwa mu ,bukene.

Bavuga ko bari barijejwe kujya bahabwa amafaranga ku gikorwa gihungabanya umutekano bakoze.

Aba bagabo bakaba banafatwanwe imbunda n’amasasu.

Abagiye batanga ubuhamya bavugako ibi bikorwa byose biyobowe na Gen.bgde.Hakizimana Antoine alias Jeva ,uvuka muri Komine Karambo Perefegitura ya Cyangugu ubu ni mu Karere ka Nyamasheke,Umurenge wa Kanjogo,Akagali ka Kigarama yahunze muri 1994 ari umunyeshuri muri Kaminuza y’uRwanda i Butare yinjiye muri ALIR ahitwa i Tingi Tingi muri 1996 muri 1998 yoherejwe na FDLR kwiga muri Kaminuza ya Lubumbashi mu Ishami ry’imibare,igihe CNRD UBWIYUNGE yashingwaga yari afite ipeti rya Liyetona Koroneri ,muri iki gihe akaba ariwe Ushinzwe ibikorwa bya Gisilikare muri FLN.