Print

Uganda: Umukire yahohoteye bikomeye umugore we amuziza kumuca inyuma arangije amafoto ayashyira kuri Facebook

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 October 2019 Yasuwe: 14647

Jjuko usanzwe ategura ibitaramo ndetse akazamura abahanzi muri Uganda yavuze ko yakubise uyu mugore we akamugira intere kubera ko yafashe iduka ryabo Praise Shop riherereye ahitwa MM Plaza akarihindura inzu y’ubusambanyi [ brothel].

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo uyu mugabo yakubise uyu mugore we Brenda Namuyomba amushinja gushimishiriza abagabo muri iri duka ryabo.

Jjuko yavuze ko uyu mugore we yahinduranyaga abagabo uko ashaka muri iri duka ryabo bagakora bagasambana ariko nyuma akaza kumufatana igihanga.Mu butumwa yashyize kuri Facebook yavuze mu mazina abagabo bose uyu Brenda yaryamanye nabo.

Mu mashusho uyu mugabo yashyize hanze,yagaragaje uyu mugore aziritse yuzuye ibikomere hoseharimo n’icyo afite ku jisho ry’iburyo.

Jjuko ufitanye abana 3 na Brenda yavuze ko yamuhaye buri kimwe yifuzaga mu buzima harimo kumunezeza no kumugurira byose akeneye by’umwihariko kumwishyurira inshuro nyinshi amatike yo gutembera mu mahanga.

Ngo yamuguriye imodoka ihenze cyane ariko inyiturano yabaye kuryamana n’abagabo bose baje guhaha barimo n’inshuti ze.Jjuko yavuze ko ngo yakoze icyo aricyo cyose ngo uyu mugore acike ku ngeso yo kumuca inyuma biba iby’ubusa.




Jjuko wahohoteye umugore we Brenda amuziza kumuca inyuma


Comments

mazina 28 October 2019

Birababaje cyane.Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hicwa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Muli South Africa, buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,ibiyobyabwenge,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.