Print

Umwana w’imyaka 12 ufite ubwenge budasanzwe yatangiye kwiga muri Kaminuza

Yanditwe na: Martin Munezero 30 October 2019 Yasuwe: 3800

Uyu mwana yitwa Viemens Bamfo niwe munyeshuri muto kurusha abandi 30,000 bamaze kwiyandikisha gutangira amasomo muri ’University of Ghana.

Yatsinze ikizamini kimwemerera kwiga kaminuza nyuma yo kwigishwa na se Robert Bamfo bari mu rugo nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Peacefmonline abitangaza.

Uyu mwana yabwiye iki kinyamakuru ko intego ye ari ukuzayobora igihugu. Muri iyi kaminuza azakurikirana amasomo ya ’public administration’.

Yagize ati: “Ndashaka kuzaba Perezida wa Ghana, ndashaka guteza imbere Ghana bya nyabyo ikaba igihugu cyigenga koko nk’Ubushinwa, Amerika Ubwongereza n’ibindi.”

Mu byo aziga harimo itegeko nshinga, uburyo bunyuranye bw’imiyoborere, amahame yo kuyobora, ubukungu n’ibaruramari.

Se, yarangije kaminuza mu bijyanye na ’Chemical Engineering’ avuga ko ibyo umuhungu we yagezeho bitamutunguye.


Comments

mazina 30 October 2019

Uyu mwana anyibukije igihe YESU yigishaga Abafarisayo muli Jerusalem Temple,afite nawe imyaka 12.Nubwo Abafarisayi bari barize cyane muli Rabbinic Schools,Yesu yabarushaga ubwenge mu bintu byerekeye Imana na Bible.Ni nako bimeze uyu munsi.Abakristu nyakuri,usanga barusha ubwenge Abapadiri na Pastors benshi mu byerekeye Bible (accurate knowledge).Urugero,mu gihe bo bigisha abayoboke babo ko hariho imana data,imana mwana n’imana mwuka wera,bakabyita ubutatu kandi bakongeraho ko ari "amayobera matagatifu",Abakristu nyakuri bigisha ko hariho Imana imwe,SE wa Yesu witwa Yehova.Muli Yohana 14:28,Yesu ubwe yigishaka ko SE amuruta.We n’Abigishwa be,nta na rimwe bigishaga ko imana ari ubutatu.