Print

Bayigamba Robert wabaye Minisitiri w’Urubyiruko umuco na siporo yagejejwe imbere y’urukiko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 October 2019 Yasuwe: 3458

Bayigamba wageze mu Rukiko ahagana saa yine n’igice yari yambaye amataratara, ikoti ry’umukara n’ipantaro ifite ibara rya kaki mu gihe hasi yari yambaye inkweto bajyana mu bwogero.

Umucamanza yabajije Bayigamba niba yiteguye kuburana, undi avuga ko atiteguye kuko umwuganira mu mategeko atabonetse, bityo asaba ko iburanisha risubikwa akabanza kumushaka.

Ubushinjacyaha bubajijwe icyo bubivugaho bwasobanuye ko ari uburenganzira bw’umuburanyi kuba yasaba kuburana afite umwunganira.

Umushinjacyaha yakomeje avuga ko ubwo Bayigamba yabazwaga muri RIB yari afite umwunganizi ariko bamuhamagaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri basanga atazi gahunda y’urubanza rw’umukiliya we.

Umucamanza yahise asaba ko uwunganira Bayigamba abimenyeshwa bityo iburanisha rikazaba ku wa Gatatu Tariki 6 Ugushyingo 2019,cyane ko umunsi wa Gatatu ariwo wahariwe imanza z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 22 Ukwakira 2019, dosiye ye ikorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha nyuma narwo ruyiregera mu rukiko.

RIB yavuze ko Bayigamba akurikiranyweho ‘icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyaha cyo kugurisha ikintu cy’undi.”

Inkuru ya IGIHE


Comments

30 October 2019

UBUZIMA bwacu muli iyi si dutuye,ni ibibazo gusa kandi ku bantu bose nkuko bible ivuga.Udafunzwe,ararwaye cyangwa ni umukene.Abakire n’abategetsi bakomeye nabo bafite ibibazo byinshi bikomeye bibahangayikishije.UMUTI uzaba uwuhe?Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izivanga mu bibazo by’isi,igahindura ibintu (global world system).Urugero,izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Izashyiraho ubutegetsi bwayo,ibanje gukuraho ubutegetsi bw’abantu.Byisomere muli Daniel igice cya 2 umurongo wa 44.Hanyuma ikureho ibintu byose bitubabaza,harimo indwara n’urupfu,Nabyo byisomere muli Ibyahishuwe igice cya 21,umurongo wa 4. Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo “Ubwami bwawe nibuze” (Let your kingdom come). Niwo muti wonyine w’ibibazo isi yikoreye.