Print

Umuhanzi Nyarwanda Bruce Melody yabyaye undi mwana

Yanditwe na: Martin Munezero 30 October 2019 Yasuwe: 2613

Bruce Melody amaze iminsi mike asohoye amashusho y’indirimbo ye ‘Catherine’ inakunzwe n’abatari bake muri iyi minsi akaba yaramaze no gushyira hanze amashusho yayo yakorewe mu mugi wa Paris mu Bufaransa.

Uyu mwana w’umukobwa yavukiye mu bitaro by’ahazwi nko kwa Nyirinkwaya mu mugi wa Kigali nk’uko inshuti ya hafi y’umuryango we yabihamirije itangazamakuru. Akaba yibarutse umwana we wa kabiri nyuma y’uko kuwa 12 Gicurasi yari yibarutse imfura ye y’umukobwa ‘Itahiwacu Britta’

Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite dore ko amaze gutwara ibihembo bikomeye bya hano mu Rwanda birimo Primus Guma Guma (PGGS8) yatwaye, yahatanye no muri rimwe mu marushanwa akomeye hano ku mugabane wa Afurika rihuza abanyempano ‘Coke Studio’.

Bruce Melody ni umuhanzi wagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye nk’aho aherutse kugaragara mu gitaramo umuhanzi w’umunyamerika ‘Ne-Yo’ yakoreye muri Kigali Arena mu kwezi gushize aho atangaza ko ari kimwe mu bitaramo nawe azirikana ko yatanzemo ibyishimo kubari bataramiye aho basagaga 6000.

Nyuma yahoo nibwo yakomereje mu gihugu cya Tanzania ari naho avuga ko yakoreye n’ indirimbo igomba kuzakurikira ‘Catherine.’


Comments

ni mutoni clemance 1 November 2019

Uwose wavutse aramwemera?