Print

Chadia Nishimwe yapfuye azize inkoni yakubiswe n’umwarimu we

Yanditwe na: Martin Munezero 31 October 2019 Yasuwe: 2842

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye,ngo uyu munyeshuri yakubitiwe muri zone ya Kinama ku ishuri ryo muri karitiye ya Carama. Ubuyobozi bw’iryo shuri bukaba bwatangaje ko uwo mwana yari afite ubundi burwayi bw’igicuri.

Abiganaga n’uyu munyeshuri kimwe n’umuryango we basaba ko uwamwishe yafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Ikinyamakuru Ubm News gitangaza ko byamenyekanye ko uwo mwarimu witwa Lodie Nitereka yamaze guhunga maze umuyobozi w’iryo shuri akaba ariwe utabwa muri yombi akaba ari mu maboko y’inzego z’umutekano.

N’ubwo ingeso yo guhana abanyeshuri babakubise mu Burundi igihari, bamwe barabinenga bagasaba inzego bireba kubica burundu.