Print

Umuhanzi Jose Chameleone yavuze uburyo ishyaka rya NRM riri kubutegetsi rikoresha abantu bamara kugira aho barigeza rikabajugunya

Yanditwe na: Martin Munezero 1 November 2019 Yasuwe: 1995

Uyu muhanzi yavuze ko iri shyaka riyobowe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni, akenshi rikoresha abantu mu nyungu zaryo bwite, ntiryite no kunyungi z’abarikorera bityo bikaba ari imbogamizi zikomeye kubanyamuryango baryo.

Chameleone wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Valu Valu, Mateeka n’izindi nyinshi, yavuze ibi mu gihe, ubu nawe ari mu Banya-Uganda batandukanye bari mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni.

Ibi yabigarutseho ubwo yasobanuraga impamvu yatumye yiyomora ku ishyaka rya NRM akajya mu rya DP, avuga ko yahisemo kuyivamo kubera itererana abantu bayo, bityo nawe akaba atifuza kumera nk’uko byagendekeye Kitaata.

Yagize ati: “NRM ikoresha abantu yarangiza ikabajugunya. Ibyo rero nabonye ntabishobora mpitamo kuyivamo. Ibyo nariye ibyo kandi byari bihagije”.

Mu myaka yashize, ishaka rya NRM ryakunze gushinjwa gukoresha abantu batandukanye mu nyungu za ryo bwite.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, nibwo umuhanzi Jose Chameleone yeruye avuga ko yinjiye muri politike ya Uganda, yemeza ko nawe aziyamamaza mu matora ateganywa kuba muri Uganda mu mwaka wa 2021.

Yavuze ko ateganya gushyira Candidatire ku mwanya w’umuyobozi w’Umujyi wa Kampla. Abantu batandukanye harimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni bdetse n’abakunzi b’umuziki we, bishimiye icyifuzo cye ndeyse benshi batangira gutambutsa ubutumwa bw’uko bazamushyigikira.

Si Chameleone gusa wahisemo kwinjira muri politike ya Uganda, anyuze mu ishyaka ritavuga rumwe na NRM, dore ko n’undi munyamuziki mugenzi we Bobi Wine ubarizwa mu ishyaka yise Peopl Power,yamaze gusinya ko azahatana na Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri iki gihugu.


Comments

hitimana 1 November 2019

Nyine menya ko Politike ari ukumenya amayeri yo kubeshya.Muli Africa henshi,presidents bakora Politike mu nyungu zabo.Bakabeshya abaturage ko igisirikare ari ik’igihugu,nyamara kibereyeho kurinda inyungu z’abayobozi bamwe.Niko bimeze muli Uganda.Uvuze baramufunga cyangwa bakamwica.Kubera ko muli Politike habamo amanyanga menshi,niyo mpamvu Yesu yabujije abakristu nyakuri kwivanga mu byisi,ahubwo bakamwigana bagakora UMURIMO nawe yakoraga wo kujya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana.Muli 1 Yohana 2:15-17,havuga ko abibera mu byisi gusa batazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.