Print

Uganda:Umusaza w’imyaka 114 yapfuye avuze amagambo adasanzwe ku bazaza gusezera ku murambo we n’ibizaba nibaramuka batabyubahirije

Yanditwe na: Martin Munezero 3 November 2019 Yasuwe: 7595

Uyu musaza witwa Bujagali akaba yari umupfumu akaba yari azwi cyane ndetse no kumushyingura hakaba haragiyeyo abantu benshi kandi baakomeye muri Leta ndetse n’abazungu bivuze ko yakoeraga abantu benshi kandi ibyo bashaka bigakunda.

Ubundi bavuga ko uyu musaza atari umuntu woroshye ndetse no mu buzima busanzwe yari akaze cyane nta muntu umuzanaho imikino ku buryo bavuga ko ari nayo mpamvu yavuze ibintu bikomeye kuvuga ko nta muntu wariye ingurube ndetse nabasambanye ko baagera ku murambo we.

Uyu mugabo akaba yaravuze ngo uwitwa Senga Kuranama ko ariwe asigiye umuryango we kuzakurikirana umuryango we kubera ko ariwe wamuhaga imiti yo gukoresha kuko uyu Kuranama azwi cyane mu itangazamakuru ryomuri Uganda mu kuvura indwara zitandukanye akaba yarabihawe n’uyu musaza wapfuye. Bujagali yavuze ko umurambo we uzasengerwa n’umuherwe witwa Jumba Lubowa Aligawesa kandi ikiriyo cye kizamara iminsi irindwi.

Bujagali yavuze ko umurambo we uzasengerwa n’umuherwe witwa Jumba Lubowa Aligawesa kandi ikiriyo cye kizamara iminsi irindwi. Ukuriye Ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo Traditional Healers Association (NULITHA) Siraje Isabirye Kinagoidhi yavuze ko Bujagali yari afite imizimu n’amagini byinshi byamutoranije mu 1960 bimutwara gutura ahitwa Bujagali ariho yakoreraga kugeza apfuye.

Katukiro Muyiri yavuze ko mu gusohora umurambo bashatse ihene n’inkoko ndetse n’itabi rya kinyafurika ndetse n’nzoga.

Ssaalongo Kinagoidhi yavuze ko babinyujije muri Hajati Kuranama ko ababwirira Museveni azaza mu kiriyo cya Bujagali kuko ngo bajyaga bakunda guhura iyo Museveni yabaga yagiye ku kirombe cy’amashanyarazi cya Bujagali.