Print

Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo yashinje ubujura abatanga ibihembo by’umukinnyi witwaye neza ku isi bakarenganya umuhungu we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 November 2019 Yasuwe: 4124

Madamu Dolores Aveiro yatangaje ko umuhungu we Cristiano Ronaldo aba afite ibihembo byinshi cyane by’umukinnyi mwiza kurusha abandi ku isi iyo hataba ubujura bw’abayobozi b’umupira w’amaguru ku isi.

Yagize ati “Habamo abajura[mafia],niryo jambo ryiza nakoresha.Urebye neza ibyabaye wabonako mu mupira w’amaguru habamo aba mafia.”

Dolores abajijwe impamvu abona ituma Ronaldo yibwa ibihembo by’umukinnyi mwiza ku isi bigahabwa abandi yagize ati “Iyo aza kuba ari umunya Espagne cyangwa umwongereza ntibari gukora nk’ibyo bamukoreye ariko kubera ko ari umunya Portugal ukomoka I Madeira byarabaye.”

Ronaldo yatwaye Ballon d’Or 5 ndetse n’ibindi bikombe byinshi by’umukinnyi mwiza ariko nyina abona afite bike ngo yari kuba yaratwaye ibirenze ibyo afite.

Ibi madamu Dolores yabitangarije mu mu muhango yari yitabiriye wari wateguwe na Hotel chain Pestana,Cristiano Ronaldo afitemo imigabane.

Ronaldo w’imyaka 34 ari mu bagomba guhatanira Ballon d’Or y’uyu mwaka gusa nta mahirwe menshi afite kuko ahanganye na Virgil Van Dijk na Messi bamuje imbere mu bihembo 2 biherutse gutangwa na UEFA ndetse na FIFA.



Nyina wa Cristiano Ronaldo abona umuhungu we yibwa ibihembo by’umukinnyi mwiza ku isi