Print

Diamond na Tanasha bahishuye amazina bise umwana wabo

Yanditwe na: Martin Munezero 4 November 2019 Yasuwe: 1641

Mu busanzwe Naseeb ni rimwe mu mazina y’umuhanzi Diamond Platnumz, dore ko uyu muhanzi uyoboye abandi muri Tanzania yitwa Naseeb Abdul Juma.

Tanasha yahishuye iri zina kuri iki cyumweru abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, anatangaza ko bamaze gufungurira uyu mwana compte ya Instagram iri ku mazina ya @naseeb.junior.

Sandra Kassim Sanura, umubyeyi w’umuhanzi Diamond Platnumz na we yemeje aya makuru abinyujije kuri Instagram.

Naseeb Junior wavutse ku wa 02 Ukwakira uyu mwaka akavuka ku munsi se umubyara yavukiyeho, yiyongereye ku bandi bana ba Diamond na bo bafite compte za Instagram. Aba ni Tiffa na musaza we Nillan Diamond yabyaranye n’Umunya-Uganda Zari Hassan ari na we ugenzura ziriya comptes.

Uyu mwana wa Tanasha kandi ni uwa kane wa Diamond uzwi, nyuma ya bariya babiri yabyaranye na Zari ndetse n’undi w’umuhungu yabyaranye na Hamisa Mobetto.

Bivugwa ko Tanasha yari yaranze gutangaza amazina ya Naseeb mbere kubera gutinya abarozi bashoboraga kumugirira nabi.