Print

Wema Sepetu yavuze amagambo akomeye ku bagore ba Diamond n’uburyo atazigera akunda umugore we kugeza apfuye

Yanditwe na: Martin Munezero 4 November 2019 Yasuwe: 4844

Imyaka igera muri 5 irashize, umukinnyi wa filimi wo muri Tanzania, Wema Sepetu wakundanaga n’umuhanzi ukomeye muri Tanzania na Afurika yose, Diamond Platnumz batandukanye.

Nk’uko tubikesha inkuru y’ikinyamakuru Amani cyamuganirije ku rukundo rwe na Diamond, yavuze ko nyuma yo gutandukana na we nta kibazo afitanye nawe ndetse n’umuryango we.

Yakomeje avuga ko mu bakobwa bose bakundanye nawe nyuma nta n’umwe yigeze akunda ko yaba yabana na Diamond.

Yagize ati”nta mugore we nigeze nkunda, ntabwo ndi indyarya. Urabizi Diamond ni umuntu twamaranye igihe nk’umukunzi wanjye, sinavuga ko nakunda umugore we, ibyo byaba ari uburyarya kandi sinshobora kuzigera ngira umugore we nkunda kugeza mpfuye.”

Aba bombi bakaba baragiye bashwana bakongera bagasubirana inshuro zigera kuri 3. Diamond ubu akaba ari mu rukundo na Tanasha uheruka kumubyarira umwana.


Comments

mazina 4 November 2019

Ngizi ingaruka z’ibyo abasore n’inkumi babeshyana ngo "bari mu rukundo",nyamara akenshi biba bigamije gusa "kwishimisha" baryamana.Iteka iyo dukoze ibyo Imana itubuza,nta kabuza bigira ingaruka.Urugero,uyu Wema Sepetu yaryamanye na Diamond imyaka babyita ngo "bali mu rukundo".Ariko uko bigaragara,kuba Diamond yaramuhaze akamuta,bizatuma uyu mukobwa ababara ubuzima bwe bwose.Niyo mpamvu avuga ngo ntazigera akunda umugore n’umwe wa Diamond.
Amategeko y’Imana yayaduhaye ishaka ko tugira amahoro nkuko Yesaya 48:18 havuga.IGIHANO nyamukuru Imana izaha billions z’abantu bakora ibyo itubuza,ni ukubima ubuzima bw’iteka muli paradizo.Bisobanura ko itazabazura ku munsi wa nyuma.


mahoro 4 November 2019

Mumbabarire munsobanurire: Iki kinyamakuru kitwa umuryango. Uyu Dayimondi n’abandi nkawe mwirirwa mwamamaza, ba bucye ndongore na bamutaremyamazu, mwararebye musanga izi ngirwa ngo bubakira kuzisenya ari intangarugero ku buryo ari isomo ku bana bacu? Ubusambanyi mubona hari icyo buzafasha mu iterambere ry’ubumuntu n’iry’Igihugu?Dufite ababyeyi basazanye bamaranye imyaka 70, barasaza bagapfa buri munsi ntibikwiye ko mwajya mubegera bagaha abato inyigisho yafasha ahazaza h’ingo z’abanyarwanda zitangiye gusenyuka cyane namwe mubatiza umuhoro, cyane ko ari zo shingiro ry’Igihugu cyiza n’icyizere cyo kuzagira abayobozi beza? Mudahinduye icyerekezo nsanga mukwiye guhindura izina mukitwa ba gashenyi! Egega ibyo mwandika birasomwa, ariko se byose bifite umumaro?????????