Print

Umunyamakuru watangaga ibiganiro bivuga kuri Ebola yishwe n’abitwaje intwaro gakondo

Yanditwe na: Martin Munezero 4 November 2019 Yasuwe: 1189

Mu gihe cy’umwaka ushize, habaye ibitero bibarirwa muri za mirongo ku bigo nderabuzima no ku bantu bakora mu bikorwa by’ubutabazi bwo kurwanya Ebola.

Byibazwa ko urwo rugomo rutizwa umurindi n’imyumvire y’amakenga y’abaturage bamwe na n’ubu bacyemeza ko virusi ya Ebola itabaho, nubwo imaze guhitana abarenga 2,100 muri iki gihugu.

Abantu bitwaje imbunda n’imihoro bacyekwa kuba ari inyeshyamba za Mai-Mai bagabye igitero ku rugo rw’uwo munyamakuru ruri i Lwemba mu ijoro ryakeye.

Ibitangazamakuru byo muri DR Congo bivuga ko Papy Mumbere Mahamba yishwe, umugore we afatwa ku ngufu n’inzu ye iratwikwa.

Uwo munyamakuru yari amaze gutangaza ikiganiro kuri radio y’abaturage akora ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya Ebola.

Bishoboka ko iyicwa rye ryaturutse ku myumvire ya bamwe yashinze imizi, bashidikanya niba koko Ebola ibaho ndetse batizera abakora mu bikorwa by’ubutabazi bwo kubuza Ebola gukomeza gukwirakwira.

Mu mwaka ushize, habaye ibitero bigera hafi kuri magana abiri ku bakozi bo mu bikorwa by’ubuzima, ku modoka z’imbangukiragutabara (‘ambulances’) no ku bigo nderabuzima.

Ibyo byakomye mu nkokora ibikorwa by’ubutabazi byo guhagarika Ebola.

Icyorezo cya Ebola cyibasiye uduce dutandukanye tugize Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, gihitana abarenga ibihumbi 2000. Mu gihe cy’umwaka umwe.