Print

Nyarugenge: Abana b’abakobwa 21 basambanyijwe mu kwezi k’umwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 November 2019 Yasuwe: 1434

Mu ijambo yavugiye mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwizigamira, SP Sano yagarutse ku kibazo cy’abana basambanywa bakomeje kwiyongera, agaragaza ko iki kibazo gihangayikishije cyane kandi bigaragara ko hari aho binaterwa n’uburangare bwa bamwe mu babyeyi.

Yagize ati “Icyaha cyo gusambanya abana mu by’ukuri mu karere ka Nyarugenge wagira ngo ni icyorezo noneho,by’umwihariko muri uku kwezi. Uku kwezi rwose kuva tariki ya mbere kugeza iyi tariki tuvugana (kuwa 30 Ukwakira 2019) hamaze gusambanywa abana 21, ni ibintu biteye agahinda.

Mwibaze umwana w’imyaka ibiri n’igice, itatu, ine, itanu, aha ngaha nkabona ko kugira ngo iki cyaha kibe ni ababyeyi baba babigizemo uruhare rukomeye, murumva umwana w’imyaka ibiri n’igice, itatu ntiyakagombye kuba ari mu mugongo wa nyina? Si ko bimeze?.

Ubwo se murambwira ko ahurira he n’umugizi wa nabi ujya kumusambanya koko? Harimo uburangare bw’ababyeyi natwe tubyemere ariko twese dufatanye kugira ngo dufate ingamba turebe ko iki kintu cyarangira burundu kuko birababaje”.

SP Sano yatunze agatoki ababyeyi bamwe babona abana babo bafashwe ku ngufu bagasibanganya ibimenyetso aho yatanze urugero rw’abahita boza abana babo kandi bakagombye kubareka kugira ngo RIB ibashe kubona ibimenyetso yifashishije ibipimo.

Hari ababyeyi batinya ko abantu nibamenya ko abana babo bafashwe baraseba bigatuma banga kurega abagizi ba nabi bakoze ayo mahano ngo babiryozwe.

SP Sano yasabye ababyeyi kurushaho gukurikiranira hafi umutekano w’abana babo mu rwego rwo kubarinda iki cyaha cyabaye nk’icyorezo mu Rwanda.


Comments

b 5 November 2019

ubwo ko batazi abazikuyemo, ikibazo si inda n’abana bavutse, ikibazo n’icyaha cy’ubusambanyi bakoze kuko ari cyo cyabyaye ibyo bita ibibazo.
Abantu bige gukiranuka no gushaka ubuzima mu buryo Imana yishimira, nibwo abantu bazagira amahoro n’ituze mu mutima n’inyuma.


4 November 2019

Ubusambanyi nicyo cyaha gikorwa cyane kurusha ibindi ku isi.Nubwo abantu bavuga ngo:Nkundimana,Ntinyimana,etc...,ni bake cyane bakora ibyo Imana ivuga nkuko Yesu yavuze.
Nubwo abantu Millions and millions z’abantu basambana,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Iyo urebye usanga abantu basuzugura Imana mu rwego rwo gushaka Kwishimisha.Ariko ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.


MAZINA 4 November 2019

Gusambana nicyo cyaha cya mbere ku isi.Bagikora mu rwego rwo kwishimisha.Kuba Imana ibitubuza ntacyo bibwiye abantu.Burya mu byukuri,nubwo abantu bavuga ngo :Nkunda Imana,Ntinya Imana,etc...,ababikora ni bake nkuko Yesu yavuze.