Print

Gicumbi: Umugabo yasanzwe yapfuye amanitse mu mugozi ku ibaraza ry’inzu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 November 2019 Yasuwe: 3675

Uyu murambo wabonywe n’irondo ryo mu kagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi.

Ibyangombwa by’uyu mugabo byerekana ko yavukiye mu kagari ka Karambo mu murenge wa Bukure mu mwaka wa 1995.Yapfuye afite imyaka 24.

Ababonye uyu murambo basanze iruhande rwawo agapapuro bikekwa ko kanditswe na nyakwigendera kavuga ko umugore we ariwe watumye yiyahura.

Aka gapapuro kagiraga kati “Nicyo gitumye mfata icyemezo cyo kumubisa nkajya mu ijuru.

Ntabwo haramenyekana niba uyu mugabo yaba yishwe cyangwa yiyahuye gusa inzego zishinzwe iperereza zamaze gutangira akazi ko gushaka icyihishe inyuma y’urupfu rw’uyu Ntigurirwa.