Print

Ibyo wamenya kuri Gen. Jean Bosco Kazura umugaba mukuru mushya w’Igisirikare cya RDF

Yanditwe na: Martin Munezero 7 November 2019 Yasuwe: 8822

Kazura yavukiye ndetse yigira mu gihugu cy’u Burundi, aho ababyeyi be bari barahungiye muri za 60 kubera amateka u Rwanda rwanyuzemo, ndetse agira uruhare mu rugamba rwa RPF rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nyuma yabaye Komanda Wungirije w’ingabo za Afurika Yunze Ubumwe muri Darfur, ndetse akaba yarakoze mu myanya itandukanye mu Gisirikare cy’u Rwanda, nk’aho yabaye ‘Principal Staff Officer’ ku cyicaro gikuru cya RDF kuva mu 2010 kugeza mu 2013, aba umugaba wungirije w’ingabo, ndetse yanakuriye itsinda ry’indorerezi za gisirikare mu butumwa bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani.

Gen. Kazura kandi muri Gashyantare 2006 yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA. Muri manda ye ya mbere u Rwanda rwabashije mu 2009 kwakira Imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20. Nyuma y’imyaka ine, yongeye gutsindira kuyobora FERWAFA bitamugoye.

Mu mpinduka zakozwe mu gisirikare mu 2010 , Kazura yahawe kuyobora ibijyanye n’ibikorwa n’imyitozo bya gisirikare nk’uko iyi nkuru dukesha bwiza.com ikomeza ivuga. Muri Kamena 2010 yerekeje muri Afurika y’Epfo kureba Imikino y’Igikombe cy’Isi.

Icyo gihe Kazura yagiye muri Afurika y’Epfo nta ruhushya rumwemerera kuva mu gihugu nk’umusirikare mukuru, biba ngombwa ko ahamagazwa ndetse atabwa muri yombi.

Uwari umuvugizi w’ingabo ariko yahakanye ko itabwa muri yombi rye rifitanye isano no kuba yaba yaravuganye n’abasirikare 2 bakuru bahoze muri RDF bari mu buhungiro muri Afurika y’Epfo. Abo ni Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya witabye Imana.

Kazura yaje kurekurwa akomeza akazi ken ka Perezida wa Ferwafa, bigeze muri Nzeri 2011 yegura kuri uyu mwanya.

Muri Kamena 2013, Kazura yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za MINUSMA (ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri Mali), naho mu 2015 agirwa Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama (RDF / SCSC) ari naho yabarizwaga kugeza ubwo yagirwaga Umugaba Mukuru w’Ingabo.


Comments

Rwabugiri paulin 8 November 2019

mmwiriwe ese Kazura aracyari ingaragu?
Murakoze