Print

Umwanzuro ku bujurire bwa Lt Joel Mutabazi wasubitswe ku nshuro ya gatatu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 November 2019 Yasuwe: 1771

Mu 2014 Lt Mutabazi yakatiwe n’urukiko rwa gisirikare gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare.

Yari ahamijwe ibyaha byo gushaka kwica umukuru w’igihugu no gukwirakwiza ibihuha byangisha ubutegetsi.

Lt Mutabazi - ufatwa nk’uwari ukuriye itsinda ry’abo bareganwa - ahakana ibi byaha.

Kuva mu kwezi kwa gatandatu nibwo yatangiye kuburanishwa mu bujurire, umwanzuro ku bujurire bwe wagombaga gusomwa tariki 04 z’ukwezi kwa 10, urasubikwa wimurirwa tariki 18/10 .

Uwo munsi ugeze nabwo wongeye gusubikwa ushyirwa uyu munsi tariki 08/11.

Uyu munsi nabwo byatangajwe ko kubera ubunini bwa dosiye urukiko rutararangiza kuyitegura nk’uko abari muri uru rubanza babibwiye BBC.

Umwanzuro w’urukiko ubu wimuriwe tariki 15 z’uku kwezi.