Print

Rulindo:Umusore yarashwe n’abapolisi nyuma yo kwica umugabo w’umugore yafashwe ari gusambanya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 November 2019 Yasuwe: 7168

Twiringiyimana yarasiwe mu murenge wa Burega mu karere ka Rulindo nyuma yo kugerageje kurwanya inzego z’ umutekano ubwo zari zigiye kumuta muri yombi.

Saa mbili z’ umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2019 nibwo Uzabakiriho Jean Claude yatashye avuye ku isanteri ya Kiyanza ageze mu rugo iwe mu kagari ka Butangampundu usanga umusore witwa Twiringiyimana yamwinjiriye urugo.

Uyu musore Twiringiyimana ngo yahise atera icyuma Uzabakiriho aramwica, amaze kumwica arahunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Burega, Mbera Rodrigue yatangarije UKWEZI dukesha iyi nkuru ko nyuma y’ ibyo, Polisi y’ u Rwanda yagiye guta muri yombi Twiringiyimana ashaka kuyirwanya akoresheje intwaro gakondo niko kuraswa arapfa.

Ati “Nyiri urugo wishwe, yatashye ageze mu rugo asanga harimo umusore, bararwana amutera icyuma arapfa, hanyuma uwo musore aragenda aracika ajya iwabo kuko ni mu murenge wa Ntarabana duturanye.

Polisi yagiye kumushakisha ashaka kuyirwanya.Byagaragaraga ko yari yanyoye inzoga kandi afite n’ ibikoresho byakwangiza n’ undi uwo ariwe wese, nawe baramurasa arapfa”.

Gitifu Mbera avuga ko uwo musore atari umushyitsi muri urwo rugo. Ati “Urebye yari umusambane we kuko si ubwa mbere bari bamushyize mu majwi ko asambana n’ uwo mudamu”.

Umurambo wa Twizeyimana n’ uwa Uzabakiriho Jean Claude yajyanywe ku bitaro bya Rutongo.

Umugore wa Uzabakiriho ukekwaho kuba yacaga inyuma umugabo we yafashwe n’ inzego z’ umutekano kugira ngo age gutanga amakuru y’ ibyabaye.

Uzabakiriho Jean Claude yari afite imyaka 39. We n’ umugore we bari bafitanye abana babiri.

Abayobozi b’ inzego z’ ibanze baganirije abaturage babaha ubutumwa bw’ ihumure, bunabasaba kwirinda amakimbirane yo mu ngo.


Comments

emma 11 November 2019

Birababaje aho ikinyamakuru nki ki gihabwa raporo itariyo bo barangiza bakabyita amakuru.muge Mu byita ko ari raporo mwahawe.


Habimana Hassan 11 November 2019

Police mwagize neza uwo musambanyi nubundi yari akwiye kwica