Print

Tom Close yashyize hanze ifoto afata nk’iyibihe byose-IFOTO

Yanditwe na: Martin Munezero 10 November 2019 Yasuwe: 6738

Mu mafoto yafashwe harimo imwe Dr. Thomas Muyombo ari inyuma ya President Paul Kagame hamwe n’abandi baganga bari baturutse mu bitaro binyuranye byo mu Rwanda. Iyo foto Tom Close yagaragaje ko ariyo foto y’ibihe byose kuri we, ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter maze ayiherekesha amagambo agira ati”ifoto nziza y’ibihe byose”.

Byashoboka ko ari ubwa mbere Uyu muganga wamenyekanye nka Tom Close mu muziki yari agize amahirwe yo gufata ifoto ari kumwe n’umukuru w’igihugu none ubu yahamije ko iyo foto iruta izo yifotoje mu buhanzi, mu bukwe bwe, ndetse n’ibindi bihe byiza uyu muhanzi yagize mu buzima bwe.