Print

Umugabo yatse gatanya nyuma y’amasaha 48 akoze ubukwe n’umugore we kubera uburyo yamubonye atisize ibirungo akabona atandukanye n’uwo yabonaga ku mafoto

Yanditwe na: Martin Munezero 11 November 2019 Yasuwe: 12897

Uyu mugabo n’uyu mugore bakoze ubukwe, taliki 5 Ugushyingo 2019, taliki 9 uyu mugabo yari amaze kwaka gatanya.

Lindo Mcovu, akimara gukora ubukwe na Pitovu, bari bamaranye imayaka itatu bakundana, nyuma y’ubukwe bahise bajya mu kwezi kwa buki mukirwa cya Zanzibar, aha niho umugabo yavuye amaze gufata icyemezo cyo kwaka gatanya.

Uyu mugabo yavuzeko icyatumye atandukana n’umugore we bari bamaranye iminsi itatu bakoze ubukwe ngo ni uko yasanze afite isura itandukanye niyo yamubonanaga ku mafoto, bityo rero ngo ntiyabashije kwihanganira kubana n’umugore utandukanye nuwo yashakaga.

Lindo avugako yabonye umugore we avuye mu mazi ubwo bari muri pisine, abonye ukwasa aratungurwa cyane ati “Nabanje gukebaguza ngo ndebe niba umugore uje ansanga niba ari wawundi twararanye, ntakubeshye pe naramuyobewe, yasaga nabi cyane, noneho kubera yari arwaye n’ibintu by’ibiheri mu maso yari yabaye mubi bishoboka”

Akomeza avugako kuva ako kanya yahise agenda afata bimwe mubyo yari yitwaje aho bari baraye, asiga umugore Zanzibar, ari nabwo yatashye agahita yaka gatanya.


Comments

lmmacuiee 16 November 2019

nabeonubundiyamukundaga